Urujijo mu rukundo rwa Yago n’umugore we

Umuhanzi akaba n’umunyamakuru, Yago Pon Dat yerekanye ko atigeze ahirwa mu rukundo nyuma y’ibihuha byavugaga ko yatandukanye n’umugore we baheruka kubyarana. Yago, abinyujije kuri Instagram ye, yaciye amarenga ko ashobora kuba atarahiriwe n’urukundo, agaragaza ko rwari ikinyoma. Ni nyuma y’uko ku mbuga nkoranyambaga hakomeje gucicikana amakuru avuga ko yaba yaratandukanye n’umugore we, Teta Christa baherutse…

Read More

Ibiteye amatsiko kuri Sharon Gatete ugiye gushyingiranwa na Chryso Ndasingwa

Nubwo izina rye ritaramenyekana cyane mu Banyarwanda, Sharon Gatete mu muziki wa kuramya no guhimbaza Imana amaze gukundwa bikomeye bitewe n’amagambo agize indirimbo ze yomora imitima ya benshi. Yavukiye mu muryango ukijijwe, mu mujyi wa Kigali i Remera, yatangiye kuririmba ku myaka icyenda akabikorera mu rusengero naho yigaga amashuri abanza ku kigo cya ‘Good Foundation.’…

Read More

Samuel Éto’o arashinjwa ruswa no kunyereza amafaranga

Perezida w’ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru muri Cameroun (Fécafoot) yarezwe n’umwe mu bagize komite nyobozi y’iri shyirahamwe ruswa no kunyereza 455,000 euros yari agenewe iryo shyirahamwe. Guibai Gatama, umwe mu bagize inama y’ubutegetsi ya Fédération Camerounaise de Football (Fécafoot) yasohoye itangazo rishinja Samuel Éto’o ko yakiriye kuri konti ye bwite mu buryo budasobanutse ariya mafaranga, bigendanye n’umukino…

Read More

Umuramyi Ishimwe Vestine yakorewe ibirori byo gusezera ubukumi ‘Bridal Shower’ – AMAFOTO

Abagore n’abakobwa bakoreye ibirori umuhanzi Ishimwe Vestine uririmba mu itsinda rya Vestine na Dorcas ari gusezera ku bukumi. Ibi birori bizwi ku izina rya Bridal shower byabaye ku mugoroba wo ku Cyumweru tariki 22 Kamena 2025. Byitabiriwe n’abagore n’abakobwa b’inshuti ze za hafi. Uyu mukobwa yakoze ibi birori mu gihe azarushinga n’Umunya-Burkina Faso, Idrissa Ouédraogo…

Read More

Muri Algerie Stade yaguye ihitana bamwe mu bafana

Abantu batatu bapfuye nyuma yo kugwa bavuye mu gice cyo hejuru cy’ikibuga muri Algeria nyuma gato yuko umukino urangiye, ubwo ikipe y’umupira w’amaguru yaho ya MC Alger yegukanaga igikombe cya shampiyona y’igihugu, nkuko minisiteri y’ubuzima ibivuga. Abandi bantu babarirwa muri za mirongo bakomeretse ubwo uruzitiro rw’umutekano rwahirimaga, mu gihe abafana bakiruka mu kivunge bagana imbere…

Read More

Nta mwana ukina akora mu bwanwa bwa se – Umugore wa Tom ku basebya umugabo we

Niyonshuti Ange Tricia umugore wa Tom Close yatanze ubutumwa ku bantu bakomeje kuvuga ku mugabo we biturutse ku kiganiro cyakozwe n’umunyamakuru Ngabo Roben wavuze ko yakabaye ataririmba kuko ntabyo ashoboye. Uyu munyamakuru yari abajijwe ibyo yavuga kuri Tom Close, na we ubwe yabanje guhamya ko ibyo yari agiye kumuvugaho atari byiza ko abivugira imbere y’abantu benshi….

Read More