Niyonshuti Ange Tricia umugore wa Tom Close yatanze ubutumwa ku bantu bakomeje kuvuga ku mugabo we biturutse ku kiganiro cyakozwe n’umunyamakuru Ngabo Roben wavuze ko yakabaye ataririmba kuko ntabyo ashoboye.
Uyu munyamakuru yari abajijwe ibyo yavuga kuri Tom Close, na we ubwe yabanje guhamya ko ibyo yari agiye kumuvugaho atari byiza ko abivugira imbere y’abantu benshi.
Ati “Ibintu navuga kuri Tom se ubu ni byiza kubivugira ‘on air’ ra? Reka nivugire, Tom Close ni we muhanzi wa mbere wakabirijwe bikomeye mu mateka y’umuziki w’u Rwanda.”
Uyu munyamakuru yavuze ko n’ikimenyimenyi igihe Tom Close yatwaraga Primus Guma Guma Super Star hatewe Amabuye kubera kutamwishimira.
Yavuze ko ku bwe abona indirimbo za Tom Close za kera zitari nziza, ahubwo zakundwaga kuko zacurangwaga zonyine.
Umugore wa Tom yanze kuniganwa ijambo nawe yerekana amarangamutima ye avuga ku bantu banenga umugabo we mu by’umuziki.
Muri iki gitekerezo, Ange Tricia yanyujije kuri Instagram, yagize ati “Aba ni bamwe badafatiranywe kare ejo babyuka batuka n’igihugu cyababyaye. Wenda vuga Tom Close gusa, ariko ufashe abanyamakuru bose beza b’icyo gihe, radiyo na sosiyete zose zatanze ibihembo uzigize ubusa. Ngabo Roben jya uvuga ibyawe gusa ariko ntugashyiremo abandi Banyarwanda abenshi banakubyaye, umwana akina n’ibere rya nyina ntakina akora mu bwanwa bwa se.”


