Umujura wibye indirimbo za Beyoncé zitarasohoka yakatiwe
Umugabo winjiye ku ngufu mu modoka akiba ibikoresho by’ikoranabuhanga (hard drives) byari bibitseho indirimbo za Beyoncé zitarasohoka, yakatiwe gufungwa imyaka ibiri. Kelvin Evans, w’imyaka 41, yemeye icyaha ku birego birimo kwinjira mu modoka no kwinjira ahabujijwe mu mwaka ushize mu mujyi wa Atlanta, umurwa mukuru wa leta ya Georgia, muri Amerika. Umucamanza yamukatiye kandi indi…

