Marina yihakanye Bad Rama wamwise umukobwa we

Marina Rwanda

Umuhanzikazi Marina yitandukanyije na Bad Rama wahoze ari umujyanama we mu bya muzika avuga ko ntaho agihuriye nawe bitewe nibyo yishoyemo byo gusebya igihugu cy’u Rwanda n’abayobozi.

Marina ibi yabitangaje nyuma yaho Bad Rama abwiye abamukurikirana ko Marina ari umukobwa we, arenzaho amagambo yo kumutaka ashaka kwerekana ko ari impano Imana yahaye i gihugu cy’u Rwanda.

Bad Rama yakomeje agaragaza ko ikibazo Marina yahuye na cyo ari uko abantu bahugiye mu kumucira imanza aho kumuha amahirwe ngo akoreshe impano ye.

Marina atitaye ko Bad Rama yamugaragazaga nk’umuhanzi mwiza, yamwihanije kongera gukoresha izina rye.

Yagize Ati “Umva ndagusabye siba biriya wanditse umvugaho, ntuzongere kumvanga muri gahunda zawe n’umurongo mubi wahisemo wo kuvuga nabi u Rwanda n’ubuyobozi bw’Igihugu.”

“Ntaho ngihuriye nawe, nta mpamvu yo kumvanga muri gahunda zawe, njye ndi Umunyarwanda ukunda Igihugu cye ushyize imbere gufatanya n’abandi Banyarwanda kubaka urwatubyaye. Nitandukanyije nawe, izina ryanjye ureke kurivanga n’ibikorwa byose urimo.”

Marina na Bad Rama bakoranye muri The Mane Music yinjiyemo mu 2018 aza kuyisezeramo 2021.

One thought on “Marina yihakanye Bad Rama wamwise umukobwa we

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *