Filimi mbarankuru ku ngagi zo mu birunga zo mu Rwanda, yakozwe na Silverback Films ifatanyije na Appian Way Productions – sosiyete y’ibidukikije yashinzwe n’umukinnyi wa filime Leonardo DiCaprio, Rwanda Development Board (RDB) na Dian Fossey Gorilla Fund – Ubu iraboneka kuri Netflix.
Iyi filimi yakozwe mu gihe kirekire yitwa A Gorilla Story: Told by David Attenborough isobanura birambuye imyitwarire y’ingagi, uko zibaho mu miryango, n’inkomoko yazo, binyuze mu nkuru y’umuryango w’ingagi yitwaga Pablo.
Ubara inkuru (narration) ni David Attenborough, umukambwe w’imyaka 99 wasubiye mu Rwanda mu bikorwa byo gukora iyo filimi ishingiye ku mubano amaze igihe afitanye n’ingagi zo mu Rwanda, uhera mu 1978 ubwo yasuraga Parike y’ibirunga akahabonera Pablo ikiri akana.
David Attenborough azwi cyane mu nkuru mbarankuru za BBC ku buzima n’imibereho by’inyamaswa.
Mu itangazo, Irène Murerwa, ushinzwe ubukerarugendo muri RDB, yavuze ati: “Iyi filime itanga amahirwe yo gusangiza isi yose iyi nkuru mu buryo bugaragaza ubumenyi n’imbaraga z’abantu zishyirwa mu kurengera izi ngagi.”
Mu myaka irenga 20 ishize u Rwanda rwashyize umuhate mu kurengera ingagi zo mu birunga no guteza imbere ubukerarugendo buzishingiyeho.



https://shorturl.fm/DBrAj
https://shorturl.fm/n229f