Filimi mbarankuru ku ngagi mu Rwanda yatangiye kuboneka kuri Netflix

Filimi mbarankuru ku ngagi zo mu birunga zo mu Rwanda, yakozwe na Silverback Films ifatanyije na Appian Way Productions – sosiyete y’ibidukikije yashinzwe n’umukinnyi wa filime Leonardo DiCaprio, Rwanda Development Board (RDB) na Dian Fossey Gorilla Fund – Ubu iraboneka kuri Netflix. Iyi filimi yakozwe mu gihe kirekire yitwa A Gorilla Story: Told by David…

Read More

Menya imiryango ya mbere 10 ikize ku Isi naho bakuye ubwo butunzi

Hashingiwe ku rutonde rwa Bloomberg rw’imiryango ikize cyane ku isi rwasohotse mu mpera za 2025 (rukubiyemo amakuru kugeza mu ntangiriro za 2026), ubutunzi bwayo buva ku bucuruzi, n’ubukungu bumaze igihe kirekire. Nyuma y’imyaka irenga mirongo itandatu Sam Walton afunguye iduka rye rya mbere muri Arkansas, abamuzungura barakize cyane kurusha mbere hose bitewe n’uko imigabane mpuzamahanga…

Read More

Perezida Kagame yashimiye amakipe akorana n’u Rwanda yageze muri 1/2 cya UCL

Perezida Paul Kagame yashimiye ikipe ya Arsenal yo mu Bwongereza ikaba n’umufatanyabikorwa ukomeye w’u Rwanda binyuze muri gahunda ya #VisitRwanda, nyuma yo kugera muri 1/2 cy’irangiza cya UEFA Champions League ndetse ayifuriza amahirwe masa mu cyiciro gikurikira. Arsenal igeze muri ½ cya UEFA Champions League nyuma yo gusezerera Sporting Portugal, ku giteranyo cy’igitego 1-0 mu…

Read More

Hamenyekanye ibyaha bitatu Eric Semuhungu ari gushinjwa

Taliki ya 9 Mata 2026, nibwo Semuhungu Eric yatawe muri yombi ariko ntihatangazwa ibyaha yari akurikiranyweho kubera ko byari kwica iperereza. Kuri ubu dosiye ye yamaze kugezwa mu bushinjacyaha, aho akurikiranyweho ibyaha bitatu birimo icyo gukoresha undi imibonano mpuzabitsina ku gahato. Nkuko Umuvugizi w’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha RIB, Dr. Murangira B. Thierry yabitangarije ikinyamakuru cya Igihe….

Read More

#Kwibuka32: Ali Kiba yifatanyije n’Abanyarwanda mu kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi

Umuhanzi ukomoka muri Tanzania, Ali Saleh Kiba yifatanyije n’Abanyarwanda muri iki gihe cyo Kwibuka ku nshuro ya 32 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994. Ni mu butumwa yanyujije ku rukuta rwe rwa Instagram aho yavuze ko Kwibuka bigomba kuba urumuri rw’amahoro y’ahazaza. Ati ”Twifatanyije n’u Rwanda Kwibuka abishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, kubibuka bitubere…

Read More

Umunyarwenya ukomeye muri Nigeria yashyizeho uburyo bw’umwihariko bwo kwifatanya n’Abanyarwanda kwibuka

Umunyarwenya wo muri Nigeria, Doctall Kingsley yatangarije abafana be ko nta kintu azongera gushyira ku mbuga nkoranyambaga ze kugera mu Cyumweru gitaha ubwo hazaba hasojwe icyumweru cyo kwibuka jenoside yakorewe Abatutsi 1994. Yavuze ko iki ari icyemezo yafashe mu rwego rwo kwifatanya n’Abanyarwanda kwibuka ku nshuro ya 32 Jenoside yakorewe Abatutsi, bityo ko mu cyumweru…

Read More

Rwabuze gica mu Nguge zo muri Uganda ziri mu ‘ntambara ikaze hagati yazo’

Itsinda rya mbere rinini cyane ku isi rizwi ry’inguge zo mu gasozi, ryacitsemo ibice ndetse rimaze imyaka umunani riri mu “ntambara ikaze hagati yazo”, nkuko abashakashatsi babivuga. Ntibisobanutse neza impamvu uyu muryango w’inguge wa Ngogo wahoze ubana neza muri Parike y’Igihugu ya Uganda yitwa ‘Kibale National Park’ ubu rwabuze gica hagati yazo, ariko guhera mu…

Read More

Cyusa yasubiyemo indirimbo ‘Mutunge’ mu rwego rwo guha icyubahiro uwayihimbye

Umuhanzi Cyusa Ibrahim yavuze ko yahisemo gusubiramo indirimbo ’Mutunge’ ya Twahirwa Ladislas ashaka kumuha icyubahiro no kugaragaza ko Jenoside yakorewe Abatutsi 1994 yateguwe kuva kera. Ni indirimbo yashyize hanze mu gihe u Rwanda n’Isi yose muri rusange batangiye kwibuka ku nshuro ya 32 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994. Cyusa akaba yasubiyemo indirimbo Mutunge yahimbwe na…

Read More