Cyusa yasubiyemo indirimbo ‘Mutunge’ mu rwego rwo guha icyubahiro uwayihimbye

Umuhanzi Cyusa Ibrahim yavuze ko yahisemo gusubiramo indirimbo ’Mutunge’ ya Twahirwa Ladislas ashaka kumuha icyubahiro no kugaragaza ko Jenoside yakorewe Abatutsi 1994 yateguwe kuva kera.

Ni indirimbo yashyize hanze mu gihe u Rwanda n’Isi yose muri rusange batangiye kwibuka ku nshuro ya 32 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Cyusa akaba yasubiyemo indirimbo Mutunge yahimbwe na Twahirwa Ladislas ariko ikaba itarigeze ijya hanze.

Cyusa yabwiye ikinyamakuru cya Isimbi ko iyi yakozwe mu 1970 ayikora kuko yari yarameneshejwe kimwe n’abandi Batutsi bose.

Ibrahim yavuze ko yasubiyemo iyi ndirimbo mu rwego rwo guha icyubahiro Twahirwa Ladislas wayihimbye.

Ati “Ni indirimbo ya kera yakoze kubera yameneshejwe mu 1959 agahunga akajya i Burundi, muri Congo kuko bari barabaciye, aza kuyihimba agenda ayumvisha abantu be rero bakajya bayiririmba mu bitaramo ariko ntibavuge uwayihimbye ngira ngo na Muyango yigize ayiririmba na Massamba yayiririmbyeho kuri televiziyo.”

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *