Aba-Kristo bafite impano bagiye guhabwa amahirwe yo kwigaragaza

Ni mu gikorwa cyahawe izina rya ‘Salt & light night’ kigiye kuba ku nshuro ya mbere aho bagamije guteza imbere abanyempano mu byiciro bitandukanye b’abarokore bihaye Imana.

Ni igitaramo cyateguwe n’umuryango ‘4 Jesus Initiative’ akaba ari umuryango ugamije guteza imbere abanyempano baba Kristo bafite impano zidahabwa umwanya mu rusengero.

Nubishimwe Emmanuel Prince wateguye iki gikorwa avuga ko ajya kubikora ari uko yasanze mu rusengero hatakigaragara impano nyinshi zitandukanye uretse abaririmbyi gusa hamwe n’ababwiriza.

Ati “Duhereye ku bantu basetsa, abavanga imiziki, abahanzi n’abandi bose impano bafite bazihawe n’Imana kugirango zikoreshwe mu kwagura ubwami bwayo ariko zikaba zanabatunga cyangwa bikaba umuyoboro wo kubibyaza umusaruro.”

“Ikindi tugamije ni ukubaha umusaruro nkaba kristo bakagira ahantu bahurira bakidagadurira mu rusengero aho kujya mu tubyiniro.”

Uretse ibyo kwidagadura ngo bazahajya bahabwa n’amahugurwa nyuma kugirango barusheho kwagura impano zabo.

Iki gikorwa biteganyijwe ko kizaba taliki ya 2 Gicurasi 2026, kibere ahitwa Ora Center hahoze hitwa Prayer House.

Kwinjira bizaba ari 10,000frw, kwinjira bitangire ku isaha ya saa kumi n’ebyiri z’umugoroba kugeza saa mbiri.

Abazasusurutsa abantu harimo abahanzi, abakora imivugo, abanyarwenya, ijambo ry’Imana, imbyino, hamwe n’aba Djs bazavanga imiziki.

Uwateguye iki gikorwa asoza avuga ko “amafaraga yo kwinjira ni ugutera inkunga yo kwagura ivugabutumwa rikoresheje ubuhanzi n’impano, ndetse bafashwe kubyaza umusaruro impano zabo mu buryo bw’umushobozi.”

Nubishimwe Emmanuel Prince avuga ko bagamije guteza imbere impano zo mu rusengero

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *