Eric Semuhungu uheruka gutabwa muri yombi, mu gihe hagitegerejwe ko hatangwa itariki urubanza ruzaburanishirizwaho, abasore babiri bamureze bavuze ibyo yabakoreye kugirango bamurege harimo kubasambanya ndetse no kubaha ibisindisha gusa nawe avuga ko ntawe yabikoreye ku gahato.
Ibyaha bitatu nibyo Eric Semuhungu akurikiranyweho harimo ” icyo gukoresha undi imibonano mpuzabitsina ku gahato, gushyira ahagaragara amashusho yerekeranye n’imikoreshereze y’ibitsina hakoreshejwe mudasobwa cyangwa urusobe rwa mudasobwa ndetse n’icyo gusebanya.”
Abasore babiri nibo bareze Semuhungu, umwe afite imyaka 22 undi afite 20.
Umwe avuga ko yatangiye gukora imibonano mpuzabitsina na Semuhungu mu Ugushyingo 2025 mu gihe undi umushinja we avuga ko baryamanye inshuro zitari munsi ya 15. Aba bombi bahuriza ku kintu cy’uko yabanzaga akabasindisha mbere yo gusambana.
Ku ruhande rwa Semuhungu ahamya ko ibyo gusambana na bo yabibakoreraga nkuko nabo babimukoreraga bityo ko nta gahato kabaga karimo.
Ibyo kubasindisha avuga ko inzoga arizo banywaga kandi bakabikora ku bushake ntawe ashyizeho agahato.
Muri 2024, nibwo Semuhungu yaje mu Rwanda yirukanywe muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika. N’ubundi yirukaniwe icyaha cyo gukora imibonano mpuzabitsina ku gahato no gusakaza amashusho y’urukozasoni y’uwo bari bararyamanye.
Kuri ubu afungiye kuri sitasiyo ya RIB ya Kimironko, mu gihe ategereje itariki yo kuburana ku ifungwa n’ifungurwa ry’agateganyo.


https://shorturl.fm/sj305
https://shorturl.fm/MjKI6