Umuhanzi Nyarwanda Alpha Rwirangira yagize ibyago byo kubura Sekuru we witabye Imana mu rukerera rwo ku i taliki ya 2 Nzeri 2025.
Uyu muhanzi abinyujije ku rukuta rwe rwa instagram yatangaje iyi nkuru y’akababaro ko kubura sogokuru we. Yagize ati “Tuzongera duhurire ahandi Babu.”
Abantu benshi bagiye bihanganisha uyu muhanzi wagize ibyago, bamwereka ko bifatanyije nawe muri ako gahunda.
Uyu musaza witwa Bizima yitabye Imana afite imyaka isaga 103, akaba yaratuye mu ntara y’iburasirazuba mu karere ka Kirehe.
Uretse kuba ari sogokuru wa Alpha Rwirangira uyu musaza ni nawe ubyara umubyeyi w’umuhanzi A.Y ukorera umuziki mu gihugu cya Tanzania.





https://shorturl.fm/aE42O