Mu gihe abanyarwanda binjiye muri weekend ndende izarangira ku wa mbere, ni ukuvuga iminsi ine yose y’ibyishimo, banashyiriweho ibikorwa bitandukanye bizabafasha kwizihiza umunsi mukuru wa Pasika byaba iwabo mu rugo, ndetse n’ahandi hantu hatandukanye hahurira abantu benshi.
Mu mujyi wa Kigali hateguwe ibirori byinshi haba iby’abana ndetse n’abantu bakuru, ariko byose bigamije gufasha benshi kwizihiza umunsi mukuru wa Pasika.
Dore hamwe mu hantu hazagufasha kugira weekend nziza guhera kuri uyu munsi kugeza ku wa mbere.
Easter Jubilee
Turahera ku gitaramo gikomeye cyane kizabera muri BK Arena cy’ abahanzi b’injyana ya Gospel, Ben & Chance.
Iki igitaramo bakise Easter Jubilee, kizaba kirimo abandi bahanzi ba gospel nka Papy Clever na Dorcas, ndetse na Alicia na Germaine. Iki gitaramo kizaba ku cyumweru, ku munsi wa Pasika, guhera saa cyenda z’amanywa.
Easter Egg Hunt
Muri Kigali Universe iherereye mu nyubako ya CHIC, ku cyumweru tariki 5 Mata, ababyeyi n’abana bazabasha gukina imikino itandukanye irimo gushakisha amagi ya Pasika (Easter Egg Hunt) ku bana ndetse na “bowling” ku bakuru: byose biherekejwe n’icyo kunywa n’icyo kurya.
Easter Celebration
Muri iki cyumweru usanga imikino y’abana ariyo yiganje cyane aho abatuye i Masaka bateguriwe imikino itandukanye izabera ahitwa Spiderman Game Center. Ibyo birori byatangiye kuri 3 bikazasozwa kuya 6 Mata.Abana n’ababyeyi bazitabira ibi birori bazerekwa umukino usobanura ipfa n’izuka rya Yezu.
Inzozi Park iherereye I Gahanga mu karere ka Kicukiro yateguye imikino y’abana itandukanye yiganjemo ibyicungo by’ubwoko butandukanye ndetse n’indi mikino y’abana. Kuva tariki 3 Mata kugeza 6 Mata.
Easter Weekend
Zaria Court I Remera nka hantu hagezweho ubu muri Kigali ntabwo bacikanwe mu gutegura ibirori bya Pasika cyane ku bana.
Naho bateguye imikino y’abana mu cyo bise Easter Weekend ihera tariki 3 Mata kugeza ku cyumweru tariki 5 Mata.
Kids Easter Festival
Kuri uyu wa gatandatu ahitwa Bicu Lounge ikorera Kimihurura, yateguye ibirori by’abana, aho abana bazabasha gukina imikino itandukanye harimp kujya mu byicungo, kwisiga amarangi bashushanya n’ibindi.

