Umukinnyi Julian McMahon, uzwiho uruhare muri filime yitwa FBI: Most wanted, na Fantastic Four, Nip / Tuck, n’izindi yitabye Imana azize uburwayi bwa kanseri.
Amakuru yatangajwe bwa mbere n’ikinyamakuru cya Deadline.
Banditse ubutumwa bagira bati”Julian yakundaga ubuzima. Yakundaga umuryango we. Yakundaga inshuti ze. Yakundaga akazi ke, kandi agakunda abafana be. Icyifuzo cye gikomeye kwari ukuzana umunezero mu mibereho myinshi ishoboka. Turasaba inkunga muri iki gihe kugira ngo umuryango wacu ubabaze mu buzima bwite. Kandi twifurije abo bose Julian yazanye umunezero kugira ngo bakomeze kubona umunezero mu buzima.”
McMahon yavukiye i Sydney muri Australie, ku ya 27 Nyakanga 1968. Se yabaye minisitiri w’intebe w’icyo gihugu kuva 1971 kugeza 1972.
Yabanje gutangira kuba umunyamideli, McMahon yinjiye mu gukina ahereye iwabo nyuma aza kwimukira I Hollywood.
Mu 1993, yakinnye muri filime yitwa “Another World” ya NBC nyuma aza gukina no muri“Charmed,” yakinnye nka Cole Turner. Yakinnye kandi nka Dr. Christian Troy yayobowe na Ryan Murphy muri filime y’uruhererekane “Nip / Tuck.”
Abafana ba Marvel bazamenya McMahon nka Dr. Doom muri firime ya “Fantastic Four” 2005 hamwe na 2007 “Fantastic Four: Rise of the Silver Surfer.”
Ku ruhare rwe rwa nyuma, McMahon yakinnye ari Minisitiri w’intebe wa Australie mu rukurikirane rwa filime ya Netflix bise “The Residence.”
McMahon wamamaye muri filime ‘FBI: Most wanted’ yitabye Imana

