Umuhanzikazi Nyarwanda Ariel Wayz yemejwe nkumwe mu bahanzi bashya bagiye kuzajya bafashwa na Label ya Universal Music East Africa.
Universal Music East Africa ni inzu isanzwe ifasha abahanzi ariko byumwihariko bo muri Afurika y’Iburasirazuba. Babinyujije ku mbuga nkoranyambaga zabo batangaje ko bishimiye kwakira umuhanzi mushya ukomoka mu Rwanda.
Bagize bati “Byemejwe!!! Ubu twishimiye kubatangariza isinyishwa ry’umunyarwandakazi w’icyamamare Ariel Wayz muri UMEA. Dutewe ishema no kumuha ikaze mu muryango wa UMG, mwitege ibyo tubabikiye tuzagenda tubagezaho.”
Universal Music East Africa ni sosiyete ikora umuziki ikanafasha abahanzi mu buryo bwo kubacuruza banabashoyemo amafaranga, iyi ikaba ari ishami rya Global Universe Music Group ikorera mu bihugu birenga 25 muri Afurika.
Ariel Wayz agiye gukorana nabo asangamo abandi bahanzi bakomeye muri Afurika bagirana imikoranire harimo n’itsinda rya Sauti Sol n’abandi. Iki kigo muri Afurika y’Iburasirazuba gifite icyicaro mu gihugu cya Kenya.

Wayz ni umwe mu bahanzi batakunze gukorana n’inzu zifasha abahanzi


