Ibyo Lugumi atahawe na Mutesi Jolly yaba ari kubibona kwa Alliah Cool!!

Umushoramari ukomeye wo muri Tanzania Lugumi Saidi wari umaze iminsi ari kuvugwaho umubano udasanzwe na Alliah Cool kwihishira byanze yerekana ko yihebeye uyu mugore.

Alliah si we mu Nyarwandakazi wa mbere waba avuzweho gucudikana n’uyu mugabo dore ko yabanjirijwe na Mutesi Jolly bakanyujijeho nabwo cyane ku mbuga nkoranyambaga.

Lugumi Saidi yigaragaje ubwo yajyaga ahatangirwa ibitekerezo kuri konti ya Instagram ya Alliah Cool wari umaze gusangiza ifoto ye abamukurikira arangije agira ati “Rukundo rwanjye”.

Iki cyabaye ikindi kimenyetso cy’uko urukundo rwa Alliah Cool n’uyu mugabo rugeze aharyoshye.

Nkuko byagenze mbere kuri Mutesi Jolly, Lugumi ajya kuri konti ya Instagram ya Alliah Cool agatangira kujya ashyira utumenyetso tw’imitima ku mafoto ye.

Ubu Alliah Cool niwe muntu umwe rukumbi uyu mugabo ari gukurikirana kuri Instagram ye.

Lugumi Saidi azwi cyane muri Tanzania nk’umucuruzi ukomeye ufite ikigo gicuruza intwaro
Miss Mutesi Jolly nawe yavuzwe mu rukundo na Lugumi Saidi

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *