Ibyishimo byiganjemo gusetsa – Ibyaranze umugoroba w’Umwami Charles III na Trump

Umwami Charles III w’Ubwongereza na Perezida w’Amerika Donald Trump bagiye banyuzamo bagatera urwenya mu ijambo buri umwe muri bo yavuze, bituma umwuka woroha nubwo ubundi cyari igikorwa cyo ku rwego rwo hejuru.

Umwami w’Ubwongereza ari mu ruzinduko rw’iminsi ine rwo ku rwego rwa leta muri Amerika yatangiye ku wa kabiri – rwa mbere rubayeho kuva Umwamikazi Elizabeth II akoreye uruzinduko muri Amerika mu 2007.

Dore incamake y’ibihe by’urwenya byagaragaye mu mbwirwaruhame zabo:

Mu ntangiriro y’ijambo rye, Trump yagize ati: “Ndashaka gushimira Charles kuba yatugejejeho ijambo ryiza cyane uyu munsi mu nteko ishingamategeko … Yatumye Abademokarate bahaguruka, jye sinabishobora.”

Mu ijambo rye, Umwami yavuze ati: “Sinabura kubona impinduka zakozwe ku gice cya East Wing cyo ku nyubako ya White House, Bwana Perezida, nyuma y’uruzinduko rwawe i Windsor Castle [ingoro y’Ubwami bw’Ubwongereza] mu mwaka ushize.”

Yakomeje agira ati: “Birambabaje kubivuga ko twebwe Abongereza, birumvikana, twigeze kugerageza kuvugurura White House [inyubako y’ibiro bya Perezida w’Amerika] mu 1814,” aho yakomozaga ku gihe ingabo z’Ubwongereza zatwikaga White House.

Umwami yongeyeho ati: “Koko rero, vuba aha wavuze, Bwana Perezida, ko iyo bitaba Leta Zunze Ubumwe [z’Amerika ibihugu by’i Burayi byajyaga kuba bivuga Ikidage.”Arongera ati: “Nanjye se ntinyuke mvuge ko iyo bitaba twe, mwe mwajyaga kuba muvuga Igifaransa…!”

Aho, Umwami w’Ubwongereza bisa nkaho yakomozaga ku kuba Amerika yarafatiye urugero ku mpinduramatwara yo mu Bufaransa kugira ngo irwanye Abongereza bayikolonizaga, ikagera ku bwigenge.

Bisa nkaho bwari uburyo bwo gutebya kuri Trump ko iyo Ubwongereza budakoloniza Amerika, itakabaye ivuga Icyongereza, ko ubu yajyaga kuba ivuga Igifaransa.

Umwami yarangije ijambo rye yifashishije umurongo wo mu nyandiko y’umwanditsi n’umusizi w’Umwongereza William Shakespeare, anashimira Trump ku “ifunguro ryiza cyane”, abivugana urwenya ko ari “iterambere rikomeye ugereranyije n’ibyabaye muri Boston Tea Party”, aho abigometse muri Amerika ya kera bajugunyaga icyayi cy’Abongereza mu cyambu.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *