Ikipe ya APR FC yatangaje ko idafite gahunda yo kurekura abakinnyi bayo bakomeye bakomeje kugenda bavugwa ko hari amakipe ari kubashaka yo mu bindi bihugu byo muri Afurika.
Amakipe yo mu Rwanda akomeje kwiyubaka yitegura umwaka w’imikino mushya wa 2025/26. Kuri ubu isoko rirashyushye haba muri APR FC na Rayon Sports zizakina amarushanwa Nyafurika zimaze iminsi ku isoko mu gihe n’andi makipe arimo Mukura VS na Police FC yatangiye kurambagiza abakinnyi.
Radio Rwanda yatangaje ko ubuyobozi bw’Ikipe ya APR FC budakozwa ibyo kurekura abakinnyi bayo bakomeye bifuzwa n’amakipe atandukanye.
Abo ni Niyigena Clément uvugwa muri Pyramids FC yo mu Misiri, Ruboneka Bosco na Niyomugabo Claude bavugwa muri Azam FC yo muri Tanzania.
Bivugwa ko impamvu yatumye bava mu Rwanda ari uko baba bagiye mu makipe arenze urwego rwa APR kandi yishyuye neza.

APR FC ivuga ko na Clement wifuzwa na Pyramids FC nta hantu azajya

