Nishimwe Naomie wabaye Nyampinga w’u Rwanda mu 2020, yihanangirije abamaze iminsi bavuga ko umugabo we, Michael Tesfay, ari umukene kubera ko yateze imodoka rusange avuga ko uzabyongera azamucecekesha akoresheje super glue.
Ibi abivuze nyuma y’amafoto yagiye hanze ari kwinjira muri Bus zitwara abagenzi, avuga ko ibyo bitabareba kuko ntawe yamushinze, kandi yishimiye umubano wabo.
Ibi Miss Naomie yabigarutseho mu kiganiro yakoreye ku rubuga rwa Instagram mu buryo bw’imbonankubone, aho yasubizaga abantu baheruka gukwirakwiza amafoto kuri Instagram, Michael Tesfay yagiye gutega ‘bus’.
Miss Naomie yavuze ko we abantu bemerewe kumuvugaho ibyo bashaka ariko bagera ku mugabo we bagaceceka.
Ati “Yajya hehe mujye mumureka kandi igihe muzajya mumubona, mujye mufunga umunwa. Icyo nzabafasha, ni ukubagurira akantu kitwa ka ‘Super Glue’, nimujya mumureba nijoro mujye muceceka. Ariko kuri njye rwose mwemerewe kuvuga ibyo mushaka? Numvise muvuga ko akennye!”
Yavuze ko abantu bakwiriye guha agahenge Michael Tesfay, kuko bataramubona ku mbuga nkoranyambaga ari gusabiriza.
Ati “Mwigeze mumubona aza hano ku mbuga nkoranyambaga asabiriza? Nigeze nza hano ku mbuga nkoranyambaga mvuga ko hari ibitagenda kuri we? Oya, rero mumundekere. Ubundi ko mubereka naramubahaye? Ni uwanjye. Iyo nza kumushyira hano ku mbuga nkoranyambaga, hari ubwo nza mvuga ngo mumutware? Oya. Iyi ni isura y’umuntu wishimye, utari guhangana n’ibibazo.”



