Umuhungu wa Perezida wa Afurika y’Epfo witwa Tumelo Ramaphosa yateye imitoma umunyarwandakazi Kate Bashabe bituma benshi bakeka ko haba harimo urukundo hagati yabo.
Ibi bije nyuma y’uko uyu muherwe yashyize ifoto ya Kate Bashabe kuri Instagram ye (Story), akarenzaho amagambo agira ati “Isanzure ryange”, aya akaba ari amwe magambo akunze gukoreshwa n’abakundana baterana imitoma.
Si ibyo gusa, kuko iyo urebye kuri Instagram ya Kate Bashabe, usanga akurikira abantu barindwi gusa (7) harimo kompanyi 6 zikora ibintu bitandukanye kongera ho n’uyu muherwe.
Tumelo Ramaphosa uretse kuba ari umuhungu wa Perezida Cyril Ramaphosa, asanzwe ari n’umushoramari aho afite kompanyi yitwa ‘Studex group’.





