Abahanzi bo mu Rwanda na Uganda bagiye guhurira mu iserukiramuco ry’umuziki

Bamwe mu bahanzi bakomeye mu Rwanda hamwe na Uganda bagiye guhurira mu iserukiramuco ry’umuziki ryiswe ‘Uganda Rwanda Music Festival’ rigiye kuba ku nshuro ya mbere.

Iri serukiramuco ngarukamwaka rigiye kuba ku nshuro ya mbere ribere mu gihugu cya Uganda, ahazwi nka Lugogo hasanzwe habera ibitaramo bikomeye.

Iri serukiramuco ry’umuziki rigamije guhuriza hamwe abahanzi bo mu Rwanda n’aba-Uganda.

Safi Eric umwe mu bateguye iri serukiramuco yabwiye MAMBO1 ko icyo bagamije ari uguhuriza hamwe abahanzi bo mu Rwanda na Uganda kugirango barusheho kumenyana no gukorera hamwe.

Ati ” Ni ubwa mbere ribayeho ariko rizajya riba buri mwaka. Impamvu nyamukuru ni ugusangizanya umuco no guhuza abahanzi twishimira ubumwe bw’abanyarwanda n’abagande.”

Akomeza avuga ko nubwo bitangiriye muri Uganda, ikindi gitaramo kizabera mu rwanda.

Abahanzi bo mu Rwanda batumiwe muri uyu mwaka harimo “Kenny Sol, Niyo Bosco, Marina na Calvin Mbanda.”

Abahanzi ba Uganda bazagaragara bifatanyije nabo mu Rwanda ni “Jose Chameleone, Ykee Benda, Ava Peace, Dax Vibes na Treka Man.”

Ikitaramo biteganyijwe ko kizaba taliki ya 26 Nyakanga 2025. Kwinjira bizaba ari ibihumbi 100 by’amashilingi ya Uganda, ibihumbi 50 ndetse n’ibihumbi 30 ahasigaye hose.

Abahanzi ba Uganda no mu Rwanda bazahurira muri Uganda, Rwanda music festival
Kenny Sol ari mu batumiwe
Niyo Bosco azagaragara muri iri serukiramuco
Marina nawe azagaragara muri iri serukiramuco
Calvin Mbanda nawe ni umwe mu bazasusurutsa abazitabira iri serukiramuco

One thought on “Abahanzi bo mu Rwanda na Uganda bagiye guhurira mu iserukiramuco ry’umuziki

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *