Igitaramo cya ‘Uganda Rwanda Music Festival’ cyagombaga guhuriramo abahanzi barimo Jose Chameleone, Ykee Benda, Kenny Sol, Marina, Niyo Bosco n’abandi cyasubitswe.
Iri serukiramuco ryari rigiye kuba ku nshuro ya mbere ryari ryarateguwe n’abanya-Uganda ariko bafatanyije n’abandi bo mu Rwanda kuko bari kugenda bahinduranya ibihugu rigomba kuberamo hagati y’u Rwanda na Uganda.
https://mambo1.com/abahanzi-bo-mu-rwanda-na-uganda-bagiye-guhurira-mu-iserukiramuco-ryumuziki/
Ubwo twaganiraga n’umwe mu bateguye iri serukiramuco bo mu Rwanda bavuze ko impamvu yo guhagarara kw’icyi gitaramo bitabaturutseho.
Safi Eric uri mu bafatanyije nabo yagize ati “Byasubitswe biturutse ku bantu ba Uganda, ubwo rero ku bindi naba nkubeshye.”
Iri serukiramuco ngarukamwaka ryari rigiye kuba ku nshuro ya mbere ribereye mu gihugu cya Uganda, ahazwi nka Lugogo hasanzwe habera ibitaramo bikomeye.
Iri serukiramuco ry’umuziki rigamije guhuriza hamwe abahanzi bo mu Rwanda n’aba-Uganda.
Iki gitaramo cyagombaga kuba taliki ya 26 Nyakanga 2025.


