Iri serukiramuco ry’imbwa ryishwe ‘Dog Fest Kigali’ ni ibirori by’abakunzi b’imbwa rigiye kuba ku nshuro ya mbere mu Rwanda.
Ni igikorwa kidasanzwe cyagenewe abakunzi b’imbwa kizabera mu mujyi wa Kigali I Gacuriro kuri KICS Playground taliki ya 31 Kanama 2025.
Iki gikorwa kigamije guhuriza hamwe abantu bafite urukundo n’impuhwe ku mbwa, abatanga serivisi zijyanye n’inyamaswa, n’abakora mu nzego zitandukanye zita ku mibereho myiza y’imbwa, byose bigashyirwa mu ibirori by’imyidagaduro, ubumenyi, n’ubusabane.
Dog Fest Kigali ni umwanya wo Kwerekana imbwa zifite imyambarire idasanzwe (Best Dressed Dogs). Gukurikirana imyiyereko y’imyitozo (agility shows) n’ubuhanga bw’imbwa
Kuganira n’abahanga mu buzima bw’amatungo (abavuzi, abatoza, n’abacuruzi b’ibikoresho n’ibiryo) Kuryoherwa n’umuziki, amafunguro, n’ibinyobwa, gushima abafite imbwa zifite imyitwarire n’imyitozo myiza nk’uko Gahamanyi Eric, washinze Dog Haus, abivuga:
Yagize ati “Twifuje gutangiza ibi birori kugira ngo abantu bigire hamwe uburyo bwo kurushaho kuba inshuti n’imbwa zabo. Dog Fest ni umwanya wo gusabana, kwishima, ariko tunagira icyo twunguka mu bumenyi.”
Ibi birori biteguwe ku rwego rwisumbuye, bifite intego yo guteza imbere umuco wo gukunda no kwita ku mbwa, aho zifatwa nk’inshuti za muntu mu buzima bwa buri munsi aho kuba nk’inyamaswa zisanzwe.
Dog Fest Kigali, ni intambwe ikomeye mu rugendo rwo kubaka umubano uhamye hagati y’abantu n’imbwa, tugamije kugira igihugu gifite umuco mwiza wo kurera no gufata neza inyamaswa.
Mu buryo bwo kwidagadura hazaba hari n’aba Djs bakomeye mu Rwanda bacurangira abantu bazitabira hamwe n’ibyicungo by’abana bazaba bari kwidagaduriramo.





