Abahanzi Nyarwanda Kenny Sol hamwe n’umuraperi Kenny Sol nibo bazasusurutsa abafana b’ikipe ya Rayon Sports mu cyumweru cyahariwe iyi kipe.
Mu rwego rwo gusabana n’abafana ba Rayon Sports nabo mu ntara babateguriye iminsi yo kuzajya kubaha ibirori mu rwego rwo kurushaho kwegera abafana.
Taliki ya 1 Kanama bazajya mu karere ka Nyanza aho iyi kipe ikomoka, naho taliki ya 6 berekeze i Ngoma, mugihe ibitaramo byo mu ntara bizasorezwa mu karere ka Rubavu taliki ya 9.
Nyuma y’ibyo birori byose hazaba hategerejwe umunsi mukuru nyirizina aho ibirori bizabera kuri Stade Amahoro taliki ya 15 Kanama 2015.
Ibi birori bizabera muri Stade Amahoro, kwinjira ni 3000 Frw na 5000 Frw muri Upper na low Bowls, abazicara muri Classic seats ni 15.000 Frw, VIP ni 30.000 Frw naho VVIP ni 100.000 Frw. Indi myanya ni Executive Seat ya 150.000 Frw na SkyBox ya 2.000.000 Frw.
Uyu munsi w’Igikundiro, mu busanzwe urangwa n’ibirori birimo kwerekana abakinnyi, abatoza, abaterankunga, kumurika imyambaro mishya ndetse no gukina umukino wa gishuti ndetse n’ibitaramo by’abahanzi batandukanye.



