Perezida wa Repubulika, Paul Kagame, yashyizeho Minisitiri w’Intebe mushya, Dr. Justin Nsengiyumva, asimbuye Dr. Edouard Ngirente wari muri izo nshingano kuva mu 2017.
Dr. Justin Nsengiyumva yigeze kuba umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri y’Uburezi mu Ugushyingo (11) 2008yatawe muri yombi n’urwego rwakoraga iperereza ku byaha rwitwaga Criminal Investigation Department (CID) akekwaho ruswa, yafunzwe igihe kigera ku cyumweru, ntabwo yaburanishijwe.
Mbere y’uriya mwanya muri Minisiteri y’uburezi, Nsengiyumva yari yarabaye Umunyamabanga uhoraho muri Minisiteri y’ubucuruzi n’inganda.
Amakuru avuga ko avuye mu Rwanda, Nsengiyumva yagiye muri Kenya akiga muri ikiciro cya Master’s mu ishami rya Economic Policy and Management muri University of Nairobi hamwe na ‘degree’ mu ubucuruzi muri Catholic University of Eastern Africa (CUEA), Kenya, nayo yo muri Kenya, nk’uko bigaragara ku mwirondoro we.
Nsengiyumva, yakomereje amashuri mu Bwongereza aho yigiye impamyabumenyi y’ikirenga (PhD) mu bijyanye n’ubukungu muri University of Leicester.
Muri icyo gihugu, yaboneyemo ubwenegihugu, yahakoze imirimo itandukanye mbere yo kugaruka mu Rwanda mu ntangiriro z’uyu mwaka, irimo;
Inzobere nkuru mu bukungu mu kigo gishinzwe inzira za gariyamoshi n’imihanda muri Minisiteri y’ubwikorezi mu Bwongereza
Inzobere mu bukungu muri minisiteri y’umurimo na pansiyo muri leta y’Ubwongereza
Umwirondoro we uvuga ko afite ubunararibonye mu bugenzuzi bw’ibigendanye n’ubukungu, politiki za leta, n’imitegekere y’inzego za leta. Inyandiko zimwe zo mu Bwongereza zigaragaza ko Dr Nsengiyumva ubu afite imyaka 54.
Mu mwirondoro we watangajwe na Banki Nkuru y’u Rwanda nyuma y’uko mu kwezi kwa Gashyantare agizwe umuyobozi wayo wungirije, bavuga ko ubwo yari umunyamabanga uhoraho muri Minisiteri y’uburezi yayoboye kandi yakoranye n’abandi mu gushyira mu ngiro politike ya leta yo guhindura uburezi bw’u Rwanda bukava mu Gifaransa bujya mu Cyongereza.
Nyuma y’uko avuye muri Ministeri y’uburezi akava no mu Rwanda, yongeye kuvugwa mu ntangiriro z’uyu mwaka ubwo yagirwaga umukuru wungirije wa Banki Nkuru y’u Rwanda.
Dr. Justin Nsengiyumva abaye minisitiri wa 12 w’u Rwanda.


