Nsigaje kugura indege – Badrama avuga ku bamwita inkandagira bitabo

Mupende Ramadhan wamenyekanye ku izina rya Badrama mu ruganda rw’imyidagaduro yatangarije abamukurikirana ku mbuga nkoranyambaga avuga ko afite inzozi zo gutunga indege ye hamwe n’umusozi.

Badrama mu butumwa yatanze yibanze ku bintu yifuza kuzageraho mu buzima bwe harimo ibikorwa byo mu muziki, kubaka amashuri, ibitaro n’ibindi byinshi yifuza kuzashyira ku kirwa ke.

Ibi yabihuje n’abantu bajya bamunnyenga bavuga ko atize, akunda kwindika ikinyarwanda kirimo amakosa menshi.

Yagize ati “Queen Douce (Umugore w’inshuti ye) Gahunda suyizi nakubwiye ko nsigaje kwiga ibintu 2 Ubuganga no gutwara indege Kuko mfite gahunda ya ‘Private jet’ Kandi nta muntu ujya untwara, ubundi ngatangira ikrihuko cy’izabukuru.”

” Nifuje ko ngomba kuba mfite umusozi wange, uriho Ibitaro, Boxing Gym, Music studio, amashuri ndetse n’urusengero.”

Ku ngingo y’urusengero Badrama yavuze ko asanzwe asenga cyane kandi ko abantu babanye i Musanze babizi neza ko yajyaa abikora.”

Yasoje agira ati “Byose bigira igihe, ibi bintu ngomba kuzabyubaka ku kirwa cyane. Abavuga ko ntize ntazi ikinyarwanda ntaribi mukige nanjye mfite ibindi nize tuzahurira ku isoko ry’umurimo.”

Badrama ni umushoramari uzwi mu muziki Nyarwanda ubwo yashingaga inzu ifasha abahanzi ya The Mane Music. Yakoranye n’abahanzi bakomeye barimo nyakwigendera Jay Polly, Marina, Queen Cha, Safi Madiba, Calvin Mbanda n’abandi.

Uretse Studio ikora umuziki yagiye ategura n’ibitaramo bikomeye agakorana n’abahanzi bazwi muri Afurika y’iburasirazuba barimo Harmonize.

https://www.instagram.com/p/DMcM8MPuJMM

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *