Justin Bieber yasangije abamukurikira ubutumwa bwerekana ko yubaha cyane Lil Wayne ndetse ari we afata nk’umuraperi w’ibihe byose.
Lil Wayne afite album ya Gatandatu iriho indirimbo 19 ikaba iriho abahanzi barimo; 2Chainz, Kodak Black, Machine Gun Kelly,Andrea Bocelli,Jerry Roll, Wyclef Jean na Big Sean. Benshi bari baziko kuri iyi album hazumvikanaho Drake na Nick Minaj abahanzi banyuze muri Young Money.
Lil Wayne ubwo yari mu kiganiro kuri Apple Music yamuritse abahanzi bashya bari muri Young Money aribo; Jay Jones,Allan Cubas, Domiio, Poppy na Lucifena.
Iyi label ya Lil Wayne inabarizwamo abarimo; Lil Twist, Cory Gunz na Euro ariko yazamuye abarimo;Drake, Nick Minaj, Tyga, DJ Khaled na Kidd Kidd.

Lil Wayne ni umuraperi w’ibihe byose kuri Justin Bieber

