Murwanashyaka Innocent ukoresha amazina ya Zita Unno mu muziki nyuma yo kubona amamufasha mu muziki avuga ko afite icyizere cyo kugera kure bitandukanye na mbere akirwariza.
Uyu muhanzi utaramenyekana cyane mu Rwanda amaze imyaka itari munsi y’icumi akora umuziki ariko ugasanga bigenda biguru ntege.
Kuri ubu avuga ko ibintu byahindutse nyuma yo kubona Label imufasha mu muziki yitwa Lea Entertainment. Ati “Yego nabonye Label nshya kandi nizeyeko izamfasha birushijeho, mbere nahuraga n’ikibazo cy’ubushobozi bigatuma ntakora neza uko mbishaka gusa ubu nizeyeko bizagenda neza kuko bazajya bamfasha haba mu buryo bw’amafaranga no kwamamaza ibyo nkora.”
Mu mikoranire ye mishya na Lea Entertainment bashyize hanze indirimbo bise ‘Rumuri’ yatunganyijwe na Mok Vybz mu buryo bw’amajwi, amashusho akorwa na Santa Films.

