Umuhanzikazi w’umunyarwanda ukorera umuziki we muri Uganda Gloria Busingye wamamaye nka Gloria Bugie, yatangaje ko atazigera ashaka umugabo ataratwara igihembo cya Grammy Awards.
Ibi Gloria Bugie yabigarutseho mu kiganiro yagiranye na Galaxy TV yo muri Uganda. Yavuze ko akiri muto, bityo atahita yihutira kurongorwa ataratsindira Grammy.
Ati “Nzashyingirwa nintsindira igihembo cya Grammy. Ndacyafite igihe kirekire kubera ko mfite imyaka 20 yonyine kandi nduzuza 21 uyu mwaka. Bityo ndashaka kubanza nkagera ku ntego zanjye mu mwuga mbere yo gutekereza urushako n’urubyaro”.


