Ibihugu byujuje ibisabwa mu gikombe cy’isi cya FIFA bibona icyubahiro gikomeye mu maso y’isi, ndetse n’inyungu z’amafaranga n’ibyishimo byinshi mu baturage babyo.
Iyi si intsinzi y’umukino gusa, ahubwo ni intsinzi igira akamaro kuri politiki, ubukungu, umuco n’ubumwe bw’abaturage.
Ku gikombe cy’isi cya 2026, FIFA irateganya gutanga amafranga arenga miliyari imwe y’amadolari ku bihugu bizitabira imikino ya nyuma, buri kipe izahabwa nibura miliyoni imwe y’amadolari nubwo itararenga icyiciro cy’amatsinda, nk’uko bivugwa an FIFA.
Mu irushanwa rya 2026, mu mafaranga azatangwa, harimo n’ibihembo byabahatanira igikombe n’urwego amakipe azageraho, hiyongereyeho arenga 50% ugereranyije n’ayakoreshejwe mu irushanwa ryabanje ryabereye muri Qatar ryo mu 2022.
Amakipe 48 yose hamwe ni yo azakina igikombe cy’isi cy’uyu mwaka kizabera muri Canada, Amerika na Mexique.
Amakipe azaba ari ku mwanya wa 33 kugeza ku wa 48 azahabwa amamiliyoni y’amadolari y’ibihembo, n’inkunga y’inyongera izatangwa na FIFA yo gutoza, ingendo, igenamigambi, n’ibindi byinshi.
Aya mafaranga afasha ibihugu, cyane cyane biri mu nzira y’amajyambere, kunoza umupira w’amaguru n’ibikorwaremezo kugira ngo biteze imbere amakipe ari mu rwego rwo hasi muri uyu mukino mu bihugu byabo.
Igihugu kizatwara igikombe kizahabwa miliyoni 50 z’amadolari, icya kabiri kizahabwa miliyoni 33 z’amadolari, naho ibihugu bitabashije kugera ku mikino ya nyuma bizahabwa miliyoni icyenda z’amadolari buri kimwe.
Mbere yo kujya aho imikino izabera, buri gihugu kizahabwa miliyoni 1.5 z’amadolari yo kwitegura urugendo.

