Sheebah Karungi ngo ntacyo byaba bimutwaye abanye n’umugabo ufite abagore benshi

Umuhanzikazi ukomoka mu gihugu cya Uganda Sheebah Karungi avuga ko kubana n’umugabo ufite abandi bagore ntacyo byaba bimutwaye mugihe yaba yubahiriza neza inshingano z’urugo.

Uyu muhanzi ukunzwe muri Uganda ibi yabitangaje binyuze mu kiganiro cyanyuze kuri YouTube mu ijoro rya tariki ya 13 Gicurasi 2026, yatangaje ko yakwemera kuba mukeba w’abandi bagore, kabone n’iyo baba icyenda.

Sheebah yagize ati “Bakeba banjye bashobotse, ntacyo byaba bintwaye. Ntabwo ndi gukina. Nshobora kuba uwa kane, nshobora no kuba uwa cumi.”

Tariki ya 24 Ugushyingo 2024, Sheebah yabyaye imfura. Yemeje ko yatewe inda n’umushoramari Jaffar Suleiman usanzwe afite abagore batatu.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *