AMAFOTO: Miss Natasha Nyonyonzi yakiriwe nk’umwakikazi muri Uganda

Miss Natasha Nyonyozi wari uhagarariye Uganda mu irushanwa rya Miss World 2025 nyuma yo kuhava yegukanye igihembo yagarutse mu rugo yakirwa nk’umwamikazi.

Uyu mukobwa wegukanye ikamba ry’umukobwa ufite ubwiza bufite intego yeretswe urukundo n’abaturage ba Uganda ubwo bajyaga kumufata ku kibuga cy’indege akanazenguruka umujyi wa Kampala asuhuza abawutuye.

Uyu mukobwa yageze Kampala avuye i Telangana mu Buhinde ari naho haberaga irushanwa rya Miss World. Abategura Miss Uganda bavuze ko bishimiye kuba yagarutse nyuma y’urugendo rutoroshye ari mu marushanwa.

Ati “Twishimiye kuba wagarutse, umwamikazi Natasha, ubwitange n’ishyaka wagaragaje byaduteye ishema twese ari nayo mpamvu natwe duteraniye hamwe twishimira ibyo wagezeho.”

Natasha Nyonyozi afite imyaka 23, yavukiye Kamuganguzi hafi y’umupaka wa Katuna mu Karere ka Kabale ho muri Uganda.
Miss Natasha wa Uganda

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *