Meddy na The Ben bazahurira mu gitaramo kimwe muri Amerika

Umuhanzi w’icyamamare Ngabo Medard Jorbert [Meddy] agiye guhurira n’abakunzi be muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, mu gitaramo giteganyijwe muri “Rwanda Convention USA”, kimwe mu bikorwa bikomeye by’Abanyarwanda baba hanze y’igihugu.

Rwanda Convention USA izabera muri Leta ya Phoenix, Arizona, kuva ku wa 4 kugeza ku wa 6 Nyakanga 2025.

Abandi bahanzi batumiwe harimo na Mugisha Benjamin [The Ben] bagiye kongera guhurira ku rubyiniro nyuma y’igihe kinini. Hanatumiwe kandi umuhanzi mu njyana gakondo, Massamba Intore

Meddy azataramira abitabiriye iki gikorwa cyimakaza indangagaciro z’umuco nyarwanda, ubumwe, gusabana no gutekereza ku iterambere.

Si ubwa mbere Meddy agaragaye muri iki gikorwa, gusa kuri iyi nshuro azahabwa umwanya wihariye nk’umuhanzi mukuru uzaririmba mu gitaramo nyamukuru.

Meddy ukora umuziki wo kuramya Imana yongewe muri iki gitaramo

Ku bari muri Amerika ubu amatike kugurwa

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *