Bruce Melodie ngo yavuye mu bintu by’imikino n’amakimbirane

Umuhanzi Bruce Melodie ukunzwe ku garukwaho cyane mu nkuru zishotora abahanzi bagenzi be yatangaje ko ubu atazongera kugaruka muri iyo mikino ibyo agiye gushyira imbere ari ugukora cyane.

Uyu muhanzi yatanze ubu butumwa abinyujije ku mbuga nkoranyambaga ze aho yavuze ko yari amaze iminsi acecetse ari kubaka ibintu by’igihe kirekire kandi ko agiye kongera umwete mu kazi ibintu bitandukanye n’uko yari asanzwe akora.

Ati “Nari maze iminsi ncecetse ariko si ubunebwe, maze igihe nubaka ibintu by’igihe kirekire ntabwo ari iby’igihe gito. Ubu ngarukanye umwete kurusha na mbere.”

Yakomeje avuga ko yubaha itangazamakuru kandi akazirikana kurinda izina rye yabiriye icyuya. Yabwiye abantu ko ubu nta mikino afite.

Ati “Nubaha itangazamakuru ariko ngomba kurinda izina ryanjye, reka mbabwize ukuri nta makimbirane cyangwa imikino nzongera kugaragaramo.”

Uyu muhanzi kuri ubu afite imishinga myinshi abakunzi be bategereje harimo indirimbo yitwa ‘Pom Pom’ azahuriramo n’abandi bahanzi barimo na Diamond Platnumz.

Bruce Melodie ntabwo azongera kumvikana mu makimbirane

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *