Yabaye umuzunguzayi! Byinshi kuri Ayra Starr ugiye kuza gutaramira i Kigali

Oyinkansola Sarah Aderibigbe umaze kubaka izina rikomeye mu muziki nka Ayra Starr, yongewe mu bahanzi bazagaragara mu bitaramo bya ‘Giants of Africa’ biteganyijwe kubera i Kigali muri BK Arena.

Iki gitaramo gihuriramo abahanzi bakomeye bo muri Afurika kizatangira taliki ya 27 Nyakanga 2025 kugeza ku wa 2 Kanama 2025.

Ayra Starr ategerejwe mu birori byo gusoza iri serukiramuco rya Giants of Africa ku wa 2 Kanama 2025, akazagihuriramo na The Ben, Kizz Daniel na Timaya .

Uretse Ayra Starr wongewe mu gitaramo cyo gusoza iri serukiramuco, Alyn Sano na we yongewe mu bazatarama mu birori byo kurifungura azahuriramo n’abarimo Boukuru, Ruti Joel, Kevin Kade, Chriss Eazy na Uncle Waffles bazaba bafatanya na Sherrie Silver.

Yabaye umuzunguzayi!!

Mu myaka itandatu ishize Ayra Starr yari umucuruzi uciriritse w’imboga n’imbuto ku muhanda bimwe bizwi nk’ubuzunguzayi, gusa ubu ni umwe mu bahanzi bakomeye ku mugabane wa Afurika.

Ubusanzwe yavukiye muri Bénin mu 2002 ku babyeyi bafite inkomoko muri Nigeria, aherutse gutangariza abamukurikira kuri Instagram ko azahora ashimira Imana kubera ibyiza ikomeje kumugezaho.

Aya ni amagambo yanditse yifashishije ifoto y’isoko rito riciritse ridasakaye, avuga ko mu myaka itandatu ishize na we yaricururizagamo imboga n’imbuto ari kumwe na Nyirakuru akaririmbira abantu bose ariko ubu basigaye bamwishyura kugira ngo bamurebe aririmba.

Ubwo yari afite imyaka itandatu, yakundaga kurwanira kujya mu baririmbyi b’imbere batera indirimbo muri korali.

Umuryango we wimukiye i Lagos atangiye amashuri yisumbuye biturutse ku mirimo ya se y’ubushabitsi.

Bitewe n’uko nta nshuti nyinshi yari afite, yigiriye inama yo kujya muri korali y’ishuri mu rwego rwo gushaka icyo ahugiraho.

Ubwo yari muri kaminuza ‘Les Cours Sonou University’ aho yize ibjyanye n’Ububanyi n’Amahanga na Politiki, abanyeshuri bagenzi be bahoraga bamuserereza kubera ko yagaragaraga nk’umwana muto cyane.

Mu rwego rwo kwima amatwi abamwibasira, yagendaga ku ishuri yumva imiziki ya Nicki Minaj umuhanda wose adashaka kugira uwo yumva amuvugaho.

Uyu mukobwa mukuru iwabo yavutse mu muryango w’abahungu babiri n’umukobwa umwe, nibo yifashisha mu bikorwa bitandukanye bya muzika nko kwandika, gutunganya indirimbo n’ibindi.

Mu Ukuboza 2019 yakoze indirimbo “Damage” yanditse afatanyije na musaza we muto, Dami Aderibigbe bayishyira kuri Instagram yumvwa n’abantu benshi barimo Don Jazzy birangira basinyanye amasezerano y’imikoranire imwinjiza muri Mavin Records ari na yo abarizwamo kugeza ubu.

Yinjira muri iyi sosiyete yari afite imyaka 17 ajyanye intego zo gukora umuziki wakundwa n’abato ndetse n’abakuru bituma ahuza injyana zitandukanye zirimo R&B/Neo-soul na Afropop.

Mu 2021 nibwo uyu muhanzikazi yakoze album ye ya mbere yise “19 & Dangerous” yatangiye gutunganywa mu 2020.

Iyi album iriho indirimbo zakunzwe nka “Rush”, “Bloody Samaritan”, “Sare”, “Away”, “Fashion Killer”, “Beggie Beggie” yakoranye na CKay, “Running” yakoranye na Lojay, n’izindi.

Ayra Starr ategerejwe i Kigali muri Giants Of Africa
Ayra Starr ni umwe mu bahanzikazi bakunzwe cyane n’igitsina gabo
Yagiye akora ibitaramo bitandukanye ku Isi hose

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *