Umugenzi umwe gusa niwe wabashije kurokoka impanuka y’indege ya Air India yarimo abantu 242, yari ihagurutse ku Kibuga cya Ahmedabad, igahitana abayirimo, gusa nawe bisa nkaho ari ibitangaza.
Inkuru zakomeje guhererekanywa, zavuze ko uyu Ramesh Vishwaskumar, umugenzi ufite ubwenegihugu bw’Ubwongereza yasimbukiye mu idirishya rikoreshwa mu gihe cy’impanuka, Emergency Exit, akaba amahoro, n’ubwo umuvandimwe na we bari kumwe mu ndege, na we yahasize ubuzima.
Avugana na BBC aho yajyanwe mu bitaro ngo yitabweho yagize ati “Mu masegonda mirongo itatu indege itangiye guhaguruka, yatangiye kuzana urusaku rudasanzwe.”
Uyu mugabo, amaze gukira iyi mpanuka yashagawe n’abantu banafashe akavidewo, agenda abaganiriza, maze buri wese ku mbuga nkoranyambaga yivugira uko abyumva.
Umwe yagize ati “uyu muntu azaba gihamya ko ibitangaza bibaho. Byanze bikunzi mu buzima bwe bwose azamara ku isi, azahora ashima Imana.”

