Uburanga bw’umukunzi w’umunyarwenya Nyaxo – AMAFOTO

Kanyabugande Olivier uzwi ku izina rya Nyaxo mu mwuga w’urwenya yerekanye umukobwa wegukanye umutima we witwa Ella Duro usanzwe nawe azwi mu mwuga wo gutunganya amashusho.

Uyu mukobwa wegukanye umutima wa Nyaxo yerekanye ko yishimira kuba akundana na Nyaxo. Abinyujije ku rubuga rwa instagram yanditse agira ati “Iteka ntabwo rihagije kuba ndi kumwe nawe Nyaxo.”

Uretse ayo magambo aba bombi bakunze kwerekana amafoto ku mbuga zabo berekana ibihe byiza bagirana bari kuryoshya.

Uyu mukobwa witwa Ella Duro ku mbuga nkoranyambaga asanzwe akora umwuga wo gufata amashusho akanayatunganya. Ahanini usanga ariwe werekana amarangamutima ye mu rukundo kuruta Nyaxo.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *