Nubwo izina rye ritaramenyekana cyane mu Banyarwanda, Sharon Gatete mu muziki wa kuramya no guhimbaza Imana amaze gukundwa bikomeye bitewe n’amagambo agize indirimbo ze yomora imitima ya benshi.
Yavukiye mu muryango ukijijwe, mu mujyi wa Kigali i Remera, yatangiye kuririmba ku myaka icyenda akabikorera mu rusengero naho yigaga amashuri abanza ku kigo cya ‘Good Foundation.’
Nubwo yakuriye mu muryango ukijijiwe yaje kwizera Imana cyane ubwo yarokokaga impanuka ikomeye ariko Imana igakinga akaboko.

Muri 2018, uyu mukobwa washakaga kuzamura impano ye mu muziki nibwo yagiye kwiga ku ishuri ry’umuziki ryo ku Nyundo.
Yatangiye kugaragara cyane afasha abahanzi barimo ‘Intore Masamba, Butera Knowless, Igor Mabano’ hamwe n’abandi.
Muri 2021 nibwo yasoje amasomo y’umuziki ku Nyundo atangira gukora umuziki ku giti cye. Yasohoye indirimbo zirimo ‘Kumbuka,’ ‘Umukunzi,’ ‘Nzategereza‘, ‘Inkuru Nziza‘ n’izindi.
Agiye gushyingiranwa n’umuhanzi mugenzi we
Umubano wabo bombi ntabwo wigeze umenyekana kuko batigeze bifuza kubishyira ku mbuga nkoranyambaga, ariko babinyujije ku mbuga nkoranyabaga zabo bombi bashyizeho amafoto aca amarenga mu mpera z’icyumweru gishize.
Chryso Ndasingwa yasangije abahamukurikira ifoto ari kumwe na Sharon Gatete arandika ati: “Itariki ya 21 Kamena yari umunsi w’agaciro gakomeye cyane.”
Yongeye gusangiza amashusho ya Sharon Gatete ari kumwe n’abo mu muryango we biganjemo abakecuru bakuze, Sharon Gatete yambaye Imikenyero y’umuhondo arandika ati: “Dufite ubukwe.
Tariki ya 21 Kamena 2025 habayeho gufata irembo.
Uyu mukobwa yize umuziki mu ishuri ry’u Rwanda ryigisha umuziki azwi mu ndirimbo zirimo ‘Nzategereza’ Rwanda shima Imana, Kumbuka, Inkuru nziza’ n’izindi nyinshi.




Ni umukobwa mwiza rwose!!