Fatakumavuta wahamijwe ibyaha akanakatirwa ashobora kujurira!

Kuwa 13 Kamena 2025 Urukiko rwisumbuye rwa Nyarugenge rwakatiye Sengabo Jean Bosco uzwi nka Fatakumavuta igihano cy’imyaka ibiri n’amezi atandatu.

Igihano gito kuko yari guhabwa igifungo cy’imyaka itanu bitewe n’uko ibyaha bitatu yahamijwe byose bifite ibihano by’iyo myaka uyiteranyije hakiyongeraho ihazabu ya miliyoni n’ibihumbi 300 Frw.

Urukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge rwafashe iki cyemezo nyuma yo guhamya uregwa, ibyaha birimo icyo gutangaza amakuru y’Ibihuha, icyaha cyo gukangisha gusebanya ndetse n’icyo kunywa ibiyobyabwenge.

Urukiko rwanzuye ko icyaha  cyo gukangisha gusebanya kimuhama. Gihanishwa igihano cy’umwaka umwe. Ni mu gihe icyaha cyo gutangaza amakuru y’ibihuha nacyo cyamuhamye, itegeko rero rihanisha iki cyaha igihano cy’imyaka itatu n’ihazabu ya 1,300,000 Frw.

Fatakumavuta yaburanye ahakana icyaha cyo gukoresha ibiyobyabwenge, nyamara urukiko rwasobanuye ko ibipimo byafashwe byerekana ko afite amagarama 289 mu mubiri we mu gihe umuntu usanzwe aba akwiriye kugira hagati ya 0-20mg. iki cyaha yaragihamijwe kikaba gihanishwa umwaka umwe.

Mu kugana ku musoza w’isomwa ry’urubanza, urukiko rwavuze ko Fatakumavuta afite iminsi 30 yo kujuririra kiriya cyemezo mu rukiko rw’ubujurire. Usibye ko igihano yahawe hazakurwamo amezi umunani amaze muri gereza dore ko yatawe muri yombi ku itariki 18 Ukwakira 2024.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *