Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo yagiranye amasezerano n’ikipe yo muri shampiyona y’icyiciro cya mbere mu Bufaransa ya AS Monaco ameze nk’aya Visit Rwanda.
Ibi byatangajwe n’ikipe ya AS Monaco hamwe na Minisitiri wa siporo n’imyidagaduro muri Congo Didier Budimbu.
Aganira n'itangazamakuru yagize ati "Ntabwo ari amasezerano gusa, ni icyerekezo cy'ejo hazaza hacu, hubakiye kubumwe no kwiyemeza. Hamwe na Minisiteri y’umuco n’ubukerarugendo, duhujwe n’umugambi umwe: kubaka inganda zikomeye zizagirira akamaro buri wese. Ku ruhande rwanjye, nzi neza ko dushobora gushyiraho siporo itera imbere."
Aya masezerano yiswe “DRCongo, Heart of Africa”, AS Monaco yayagiranye na Minisiteri ya siporo n’imyidagaduro yo muri Congo akaba azarangira muri 2028.
Afite intego ebyiri z’ingenzi zo guteza imbere umupira w’amaguru muri Congo ndetse no kumenyekanisha iki gihugu ku rwego mpuzamahanga binyuze ku mbuga nkoranyambaga z’iyi kipe.
Usibye ibi kandi iyi kipe izajya yamamaza Congo ku myambaro yayo ku mikino yo muri shampiyona y’u Bufaransa ndetse n’iya UEFA Champions League guhera mu mwaka utaha w’imikino.
Izajya inayamamaza ku makipe yayo y’abato y’abatarengeje imyaka 21 na 19. AS Monaco izajya ifasha Congo mu iterambere ry’umupira w’amaguru aho izashingayo irerero.

