Kalimpinya Queen wamenyekanye ubwo yitabiraga Miss Rwanda mu 2017 ndetse akaba igisonga cya gatatu, yagaragaje ko ajya muri iri rushanwa umuntu wamugiriye iyo nama yamukoreye ariko na none avuga ku rundi ruhande ko yamushutse.
Yabigarutseho mu materaniro yateguwe na Apôtre Mignonne Kabera uyobora Women Foundation Ministries, mu cyo yari yise “Girls Impact Ministry – Pink Sunday (Restored to do it again)’’ yari agamije kongera gutera abagore n’abakobwa imbaraga ko bashoboye kandi bashobora kongera kubona amahirwe ya kabiri.
Ni amateraniro yari afite insanganyamatsiko y’amagambo ari muri Ezekiyeli 36:26, agira ati “Nzabaha n’umutima mushya, mbashyiremo umwuka mushya, nzabakuramo umutima ukomeye nk’ibuye, mbashyiremo umutima woroshye.’’
Ubwo Queen Kalimpinya yahabwaga umwanya, yagarutse ku rugendo rwe mu buzima busanzwe ndetse ahishura ko akenshi iyo umuntu ari kumwe n’abandi hari byinshi bamubwira bimugirira umumaro cyangwa ntibiwugire.
Ati “Isi yakubwira ibintu byinshi. Ukuntu utihagije, uko utari mwiza ku gukora ikintu runaka…mvuze ku nkuru yanjye umuntu wambwiye ngo njye muri Miss Rwanda yaramfashije ariko icyo gihe yaranshutse.”
“Nari agahungu. Nambaraga T-Shirts, Airforce na Jeans, guhera ku wa Mbere kugeza ku Cyumweru. Inkweto ndende za mbere naguze, naziguze ngiye muri Miss Rwanda. Ni ukuri ntazo nagiraga ndi umukobwa w’imyaka 18.”

Agendeye ku buhamya bwe yavuze ko akenshi umuntu agendeye k’uko yireba hari igihe adashobora kugera ku ntego ze, cyangwa kuba uw’umumaro nk’uko byakabaye bikwiriye kuba bimeze.
Ati “Rero wirebye mu mbaraga zawe no mu ko wireba uko ntabwo wakora icyo ugomba gukora. Ariko ijambo ry’Imana riratubwira ngo komera kandi ugire umurava. Ijambo ry’Imana mu Migani 19:21 riravuga ngo ‘Mu mutima w’umuntu habamo imigambi myinshi, ariko inama y’Uwiteka ni yo ihoraho’.”
Yakomeje avuga ko iyo umuntu akora ibiri mu mugambi w’Imana nta kabuza agera kure. Ati “Ikindi iyo wemeranya n’Imana n’ababyeyi n’igihugu, ibintu bigenda neza.”
Miss Queen Kalimpinya mu 2023 ni bwo yabatijwe mu mazi menshi yemera kwakira Yesu Kirisito nk’Umwami n’Umukiza we.
Uyu mukobwa yabatijwe na Apôtre Alice Mignonne Kabera washinze Women Foundation Ministries ndetse akaba n’Umushumba Mukuru wa Noble Family Church ku wa 28 Gicurasi 2023.
Miss Kalimpinya yabatijwe ku Munsi Mukuru wa Pentekote.


Start profiting from your traffic—sign up today!