Kenya ishobora kwamburwa kwakira igikombe cya Afurika

Kenya ishobora gukurwa mu bihugu bizakira imikino y’Igikombe cya Afurika cya 2027, nyuma y’uko ikomeje kugenda biguru ntege mu kubaka ibikorwaremezo ndetse no kubura miliyoni 30$ y’ikiguzi cyo kwakira irushanwa.

Kuva tariki ya 9 Kamena kugeza ku ya 18 Nyakanga 2027, muri Afurika y’Iburasirazuba hazaba hari kubera Igikombe cya Afurika kizakirwa na Kenya ifatanyije na Uganda na Tanzania.

Ibihugu byose birimbanyije imyiteguro, gusa kuri Kenya haracyari ikibazo ko ishobora kwamburwa iri rushanwa, kuko ikomeje kubura amafaranga y’ikiguzi cyo kuryakira gihabwa Impuzamashyirahamwe ya Ruhago muri Afurika (CAF).

Umunyamabanga muri Minisiteri ya Siporo muri Kenya, Elijah Mwangi, yavuze ko iki gihugu cyahawe tariki ntarengwa ya 30 Werurwe 2026, yo kuba cyishyuye miliyoni 30$ y’iri rushanwa ryishwe ‘East Africa Pamoja’, bitakunda ikamburwa uburenganzira.

Yagize ati “Twahawe tariki ya 30 Werurwe zo kuba twamaze kwishyura amafaranga yo kwakira. Turabizi ko Uganda na Tanzania byishyuye ni twe tutaratanga miliyari 3,9 Ksh [miliyoni 30$]. CAF yadusabye kugaragaza ubushake kandi nta bundi usibye kwishyura. Nitutabikora tuzamburwa uburenganzira.”

Mwangi yongeyeho ko “usibye gutanga aya mafaranga, ibibuga bya Kasarani Stadium na Nyayo Stadium ntibizaba byamaze kuvugururwa mu mezi atandatu ari imbere nk’igihe ntarengwa cyatanzwe na CAF.”

Ikigo cyahawe kuvugurura Kasarani Stadium cyagabanyije umuvuduko mu bikorwa byacyo kuko kiberewemo umwenda wa miliyari 3,7 Ksh arenga miliyari 41,6 Frw, mu gihe uri kuvugurura Nyayo Stadium we yahagaritse imirimo kuko aberewemo miliyari 2,7 Ksh arenga miliyari 30,3 Frw.

Ingengo y’Imari ya Kenya yagenewe siporo mu mwaka wa 2026/27 ari na wo uzategurirwamo Igikombe cya Afurika, ni miliyari 25,49 Ksh irimo miliyari 18,11 Ksh z’iterambere ry’imikino harimo no kubaka ibikorwaremezo bizakira irushanwa.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *