Umuhanzikazi Butera Knowless yatangaje ko umwaka utaha wa 2027 ari guteganya kuzakora igitaramo cye bwite kikabera mu nyubako ya BK Arena.
Bk Arena nk’ahantu hakunze kubera ibitaramo bikomeye byabaye nk’ihame ku bahanzi bakomeye aho baba bumva ko kugirango berekane ko bakomeye bagomba kuhakorera igitaramo mu rwego rwo kwerekana ubudahangarwa bwabo.
Nyuma y’abahanzi barimo The Ben, Bruce Melodie, Israel Mbonyi n’abandi, na Butera Knowless yatangaje ko bidahindutse nawe azahakorera igitaramo.
Yabitangaje ubwo yaganiraga n’abakunzi be binyuze ku mbuga nkoranyambaga. Asubiza umufana wari umubajije niba atajya ateganya kubaririmbira aho.
Ati “Hatagize ikintu gihinduka ni umwaka utaha.”
Butera Knowless yatangiye umuziki muri 2011. Uyu mugore ubarizwa mu nzu ifasha abahanzi ya Kina Music amaze kugira Album zigera kuri enye.


