Gasogi United nisubiramo ikosa yakoze izakurwa muri Shampiyona

Ubuyobozi bwa Rwanda Premier League buvuga ko nta kosa na rimwe bwakoze mu guhindura umukino Gasogi United yagombaga kwakirwamo na Rayon Sports, ikaba yatewe mpaga.

Ku Cyumweru tariki ya 22 Werurwe 2026 Rayon Sports yagomaga kwakira Gasogi United kuri Kigali Pelé Stadium saa 15h00’ mu mukino w’umunsi wa 25 wa Shampiyona ya 2025-26, Rayon Sports yaje gusaba maze yimurirwa kuri Stade Amahoro saa 22h00’ n’ubundi ku Cyumweru.

Hari nyuma y’uko Al Hilal SC isabye iyi kipe ndetse bakumvikana ko yazakinira kuri Stade Amahoro nyuma y’umukino wa 1/4 wo kwishyura wa Champions League bakiriyemo RS Berkane.

Hari mu rwego rwo gufasha iyi kipe kubona abafana nayo ikabafasha kwishyura kubigenda ku mukino.

Gasogi United ikaba yanze kuza gukina uyu mukino aho yavuze ko atigeze amenyeshwa ko uyu mukino wimuwe na we yabyumviye mu itangazamakuru.

Uretse kuba Gasogi United yatewe mpaga, igomba no kwishyura miliyoni 2 Frw, yabisubiramo agakurwa muri Rwanda Premier League.

One thought on “Gasogi United nisubiramo ikosa yakoze izakurwa muri Shampiyona

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *