Umugabo winjiye ku ngufu mu modoka akiba ibikoresho by’ikoranabuhanga (hard drives) byari bibitseho indirimbo za Beyoncé zitarasohoka, yakatiwe gufungwa imyaka ibiri.
Kelvin Evans, w’imyaka 41, yemeye icyaha ku birego birimo kwinjira mu modoka no kwinjira ahabujijwe mu mwaka ushize mu mujyi wa Atlanta, umurwa mukuru wa leta ya Georgia, muri Amerika. Umucamanza yamukatiye kandi indi myaka itatu azamara agenzurwa narangiza icyo gifungo.
Mu buryo uko bigaragara bwari butunguranye, Evans yinjiye ku ngufu mu modoka yo mu bwoko bwa Jeep Wagoneer yari yakodeshejwe n’umuhanga mu gutunganya imbyino ndetse akaba n’umubyinnyi wa Beyoncé, ku itariki ya 8 Nyakanga (ukwa 7) mu 2025, mu gihe urugendo rw’ibitaramo rwa Cowboy Carter rwari rugiye kugera i Atlanta.
Abo bombi bagarutse basanga ikirahure cy’inyuma cy’imodoka cyamenwe kandi imizigo yabo yibwe. Abashinzwe iperereza ntibarabona izo ‘hard drives’ cyangwa ibindi bintu byibwe.

