Filime y’uruhererekane ‘Hurts Harder’ yiganjemo ubugambane no kwizera urukundo rwo ku mbuga nkoranyambaga igiye gutangira kwerekanwa kuri Televiziyo ya Zacu.
Ni filime igaragaramo Irakoze Ariane Vanessa ukina yitwa ‘Kate’ aba ari umukobwa w’imyaka 27 ariko utarahiriwe mu rukundo kuko aba yaragiye ahemukirwa, gusa aba agifite icyizere ko azabona umukunda by’ukuri.
Nyuma aza kujya mu rukundo n’umusore witwa Tate uba afite imyaka 28 ukomoka muri Uganda ariko barahuriye kuri murandasi (online). Bakundanye igihe kigera ku myaka ibiri nta numwe urahura n’undi imbona nkubone uretse koherezanya amafoto.
Gusa muri uko bahanaga amafoto umusore we yakoreshaga undi kuko we yumvaga afite ipfunwe nta cyizere yigirira. Yaje gukoresha umusore w’umunyamideli ukunda kwerekana ko abayeho ubuzima bwiza akajya amwiba amafoto akaba ariyo yoherereza uwo mukobwa nkaho ariwe.
Byaje kuba ngombwa ko aba bazahura bitera ikibazo Tate biba ngombwa ko avugisha wa musore yajyaga akoresha amafoto ye amwishyura amafaranga ahoraho ya buri kwezi kugirango azajye guhura n’uwo mukobwa mu izina rye.
Ibintu byaje guhindura isura kuko uwo musore nawe yaje gutangira gukunda ‘Kate’ ibintu bitandukanye n’ibyo yari yatumwe, yatangiye kugaragaza indi mico ibintu byatumye umukobwa abigiraho impungenge bituma yongera kutizerera mu rukundo.
Iyi filime yanditswe inayoborwa na Yves Mizero watunganyije n’izindi filime zirimo nka ‘The Secret, Maya’ n’izindi.
Avuga ko iyi yayikoze agamije kwerekana ko urukundo runyuza abantu mu nzira nyinshi zigoye ku buryo hari nabahisha abo baribo bakigira abandi bagamije kwigarurira imitima y’abandi, gusa harimo n’isomo ryo kudacika intege mu rukundo.
Iyi filime y’uruhererekane igizwe n’uduce 50 aho buri kamwe kazaba gafite iminota 26, izatangira kwerekanwa taliki ya 7 Nyakanga (7) 2025 inyura kuri Zacu TV.
Abakinnyi bazagaragaramo harimo Irakoze Ariane Vanessa uzakina yitwa ‘Kate’ ari nawe inkuru ya filime ishingiyeho, azaba afitemo inshuti biganye ari nabo bazajya bamugira inama mu nzira ze z’urukundo.
Abo ni Iradukunda Nadine uzakina yitwa ‘Sasha’ na Irakoze Eliane uzagaragaramo yitwa ‘Olga.’
Shemaryimanzi Dywane uzakina yitwa ‘Tate’ aba ari umusore uba mu gihugu cy’abaturanyi cya Uganda, wifite mu buryo bw’amafaranga ariko nta cyizere yigirira ku bijyanye n’uko agaragara ari nabwo yahisemo gushaka umusore w’igikwerere akamwishyura kugirango abe ariwe yohereza mu izina rye.
Angelo Shami niwe ukina nka ‘Tate’ utari uwanyawe gusa nanone akoresha izina rya Marvin muri iyi filime. Aba ari umusore ukunda gukoresha cyane imbuga nkoranyambaga asangiza abamukurikira amafoto ye mu bihe bitandukanye ariko akaba yari utishoboye mu buryo bw’amafaranga.







