Mutesi Kayibanda Aurore mu bihe bitandukanye – AMAFOTO

Mutesi Kayibanda Aurore ni mwene Ladislas Kayibanda na Olive Mukazera akaba yaravukiye i Burundi (Bujumbura) mu w’1992 aza kwambikwa ikamba rya Nyampinga w’u Rwanda wa 2012 ababyeyi be batuye mu mujyi wa Kigali, Mutesi Kayibanda Aurore ni umuhererezi mu muryango w’abana bane.

Miss Mutesi Kayibanda Aurore yigiye amashuri y’inshuke kuri petit prince(mu mujyi wa Kigali) aho yanakomereje amashuri abanza kugeza muwa kane akaba yarahavuye akomereza ku ishuri rya kimisange ari naryo yasorejemo amashuri abanza.

Icyiciro cy’amashuri yisumbuye(Tronc Commun) yacyigiye kuri St Joseph i Nyamirambo, ayakomereza kuri ETO Muhima aho yavanye i mpamyabumenyi y’amashuri yisumbuye mu bijyanye n’ubwubatsi(Construction).

Miss Mutesi Kayibanda Aurore yatowe afite imyaka 20 y’amavuko atorwa ku tariki ya 1 Nzeri 2012, atorwa mu bakobwa 14 bavuye mu Rwanda hose. Miss yari ahagarariye intara y’amajyepfo.

Yambitswe ikamba na Minisitiri w’umuco Bwana Mitali Protais. Mutesi Kayibanda Aurore yagaragiwe na Natacha Uwamahoro nk’igisonga cya mbere hamwe na Ariane Murerwa nk’igisonga cya kabiri.

Mu mpera z’umwaka wa 2014 nibwo byatangiye kuvugwa ko Miss Mutesi Aurore ari mu rukundo na Mbabazi Egide.

Icyo gihe ntibigeze babihakana cyangwa ngo bihishire kuko akenshi wasangaga amafoto yabo ku mbuga nkoranyambaga bari kumwe, barebana akana ko mu jisho ndetse banabwirana amagambo meza y’urukundo.

Ku wa 1 Werurwe 2018 hagiye hanze amakuru yemeza ko Mutesi wabaye Nyampinga w’u Rwanda mu 2012 yambitswe impeta y’urukundo na Egide Mbabazi bari bamaze igihe kirekire bakundana.

Egide yambikiye Miss Mutesi Aurore impeta y’urukundo muri Pariki ya Grand Canyon iherereye i Las Vegas muri Leta ya Nevada.

Aba bombi bahanye isezerano imbere y’amategeko ku wa 29 Nyakanga 2018 ku nkombe z’inyanja mu Mujyi wa Portland muri Leta ya Maine, bemeranya kubana nk’umugabo n’umugore.

Muri Gashyantare 2021 nibwo Kayibanda yemeje ko yatandukanye n’uwari umugabo we, Mbabazi Egide.

Miss Aurore Kayibanda yaje kubona urukundo rushya, n’uwitwa Gatera Jacques amwambika impeta mu ntangiriro za 2023 asezerana imbere y’amategeko muri Gashyantare 2024 mu muhango wabereye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Taliki ya 15 Kanama 2024 bakoze umuhango wo gukwa ukurikirwa no gusezerana imbere y’amategeko bibera muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika ku wa 22 Gashyantare 2024.

Umuryango wa Aurore, harimo na nyakwigendera Henry wahoze aririmba muri Kigali Boys

Amafoto ya Mutesi Aurore mubihe by’urukundo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *