Ibyaranze ubuzima bwa Mutesi Jolly ufite igisekuru i Bwami

Nyampinga Mutesi Jolly, ni umukobwa mwiza w’ikimero akagira urubavu ruto, arashinguye, umukobwa w’inzobe inoze, akagira amenyo y’urwererane mu ishinya y’igikara benshi bibazaho bakeka ko ibi atari karemano.

Abamushidikanyaho abasubiza ati “Uwo mubona ni njye nyawe, ntabwo ari photoshop!”

Umurebye ku maso agaragara nk’umukobwa w’umutesi, ucecekanye byinshi ndetse iyo umuganirije murebana mu maso, asubizanya gutekereza cyane no kubanza gushungura neza ibyo umubwiye.

Nyina wa Jolly ashimangita ko mu byaranze umukobwa we kuva mu buto, ngo yari umukobwa w’umuhanga ariko ucecetse cyane. Ati “Ntabwo yakundaga gukubagana, n’ubusanzwe yakundaga guceceka akibanda no mu gusoma cyane.”

Hejuru ya byose, ni umuhanga uhiga abandi mu muryango ndetse nyina amubonamo kuzagera kure.

Mu ijoro rya taliki 27 Gashyantare 2016 Mutesi Jolly w’imyaka 19 y’amavuko, yatorewe kuba Nyampinga uhiga abandi mu buranga n’ubuhanga. Yahawe ibihembo bikomeye birimo imodoka nziza ya Suzuki SX4 ifite agaciro ka miliyoni 15 z’amafaranga y’u Rwanda.

Mutesi Jolly yabaye Miss Rwanda 2016

Mutesi Jolly yabaye Miss Rwanda 2016

Yagaragiwe n’abakobwa bane Kwizera Peace Ndaruhutse (igisonga cya mbere), Mpogazi Vanessa(igisonga cya kabiri), Uwase Rangira d’Amour (igisonga cya Gatatu) na Umuhoza Sharifa (igisonga cya kane).

Mutesi Jolly yari ahagarariye Intara y’Uburengerazuba, yari mu bakobwa batatu ba mbere bahabwaga amahirwe yo gutsinda. Mu mutima we yiyumvagamo gusoza irushanwa ahesheje ishema umuryango.

Yavukiye i Kasese muri Uganda

Yavukiye muri Uganda muri District ya Kasese mu Burengerazuba bwa Uganda ku itariki ya 15 Ugushyingo 1996. Avuka mu muryango w’abana batandatu, abakobwa batatu n’abahungu batatu akaba umuhererezi mu muryango.

Ati “Navukiye muri Uganda, ni naho nigiye ikiburamwaka [nursery] n’igice kimwe cy’amashuri abanza. Naje mu Rwanda mu mwaka wa 2009.”

Yasoreje amashuri abanza muri Remera Academy naho icyiciro cya rusange cy’amashuri yisumbuye acyiga muri Kagarama Secondary School, yahavuye ajya muri King David Academy ari naho arangirije ayisumbuye mu ishami rya History, Economics and Literature.

Jolly n’umuryango we batuye i Kanombe mu Mudugudu wa Rwimbogo, AKagari ka Rwinyange Mu Murenge wa Nyarugunga mu Karere ka Kicukiro. Asigaranye nyina gusa, kuko se yitabye Imana Jolly akiri muto.

Atuye mu rusisiro rumwe n’abayobozi bakomeye barimo Christophe Bazivamo, usigaye ari Ambasaderi w’u Rwanda muri Nigeria; Mary Gahonzire; Dr Mujawamariya n’abandi batandukanye.

Yavanye isomo i Kasese

Ati “Muri Uganda nahigiye ibintu byinshi, ni igihugu bavugamo indimi zitandukanye, habayo Abatoro, Abagande, Abahima […] gifite iterambere ariko natwe mu Rwanda duhagaze neza cyane. Nageze mu Rwanda nsanga bitandukanye no muri Uganda, duhujwe n’ururimi rumwe ndetse hari indangagaciro dufite zitugira umwe tugatandukana n’andi mahanga.”

Nyampinga uvuka ibwami

Iyo umubajije ngo akwibwire birambuye, yivuga ahereye ku gisekuru cya Serwiri akabimanukura akageza kuri Kigeli IV Rwabugiri hanyuma se[wa Jolly] akaba mu buvivure bw’uyu mwami.

Ati “Nitwa Mutesiwase Jolly Serwiri, Serwiri wa Budeyi, Budeyi wa Mushi, Mushi wa Rwamparage, Rwamparage wa Rwandima, Ndima ya Mushikazi, Mushikazi wa Semugazi, Semugazi wa Ndabarasa, Ndabarasa wa Kigeli Rwabugili.”

Mutesi Jolly yavukiye muri Uganda

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *