Umuhanzi The Ben ukomeje kuzenguruka ibihugu bitandukanye akora ibitaramo byo kumenyekanisha Album ye Plenty Love agiye gutaramira mu Bwongereza.
Mu ntangiro z’uyu mwaka The Ben ni umwe mu bahanzi Nyarwanda bagaragaye mu bitaramo byinshi byabereye hanze y’u Rwanda.
Aha twavuga nk’ibyo yakoreye ku mugabane w’iburayi no muri Amerika aho aheruka no kuririmba mu gitaramo cyahuriyemo Abanyarwanda bahatuye cya ‘Rwanda Convention USA’ cyabaye mu ntangiro z’uku kwezi.
Kuri ubu uyu muhanzi yamaze kwemeza ko azajya no kuririmbira abakunzi be batuye mu Bwongereza. Biteganyijwe ko icyo gitaramo kizaba taliki ya 29 Kanama 2025. Kwinjira muri icyo gitaramo bizaba ari Amayero 50.


