Urubuga nkoranyambaga rwa YouTube rwatangaje ko rurimo kuvugurura amategeko agenga iyishyurwa ry’amashusho ashyirwaho (monetization), mu rwego rwo gukumira akorwa hifashishijwe ubwenge bw’ubukorano (AI) n’ayibwe ahandi, bikazatangira gushyirwa mu bikorwa ku wa 15 Nyakanga 2025.
YouTube ntiyahwemye gushishikariza abatunganya amashusho abinjiriza amafaranga, gukora ay’umwimerere kandi arimo ubutumwa bwigisha, by’umwihariko igihe bari muri gahunda y’ubufatanyabikorwa yayo (YouTube Partner Program), kandi bakaba binjiza amafaranga binyuze muri gahunda izwi nka ‘monetisation of videos’.
Ni muri urwo rwego YouTube iteganya kuvugurura amategeko yayo agenga ubwo bufatanyabikorwa bwo kwishyurwa guhera ku wa 15 Nyakanga, kugira ngo ice intege abakora amashusho atari ay’umwimerere, akomeje kwisukiranya ari menshi kuva aho ikoranabuhanga rya AI riziye.
Mu itangazo YouTube yashyize ahagaragara ku ivugururwa ry’imikorere yayo, yavuze ko kugira ngo umuntu abashe kwinjiza amafaranga binyuze muri gahunda y’ubufatanyabikorwa bwayo, agomba gushyiraho amashusho y’umwimerere yatunganyije abishyizemo imbaraga kandi arimo n’amakuru y’umwimerere.
Abandi barebwa n’amategeko mashya YouTube igiye gutangira kubahiriza, ni abafata amavidewo y’abandi bakayahinduramo utuntu ducye, kugira ngo bajijishe YouTube ko ari bo bayikoreye.

