Meddy yatangaje umubare w’abana yifuza kuzabyara

Umuhanzi Nyarwanda, Ngabo Medard Jobert wamamaye mu muziki nka Meddy yatunguye benshi ubwo yavugaga umubare w’abana yifuza kuzabyarana n’umugore we Mimi Mehfra.

Mu kiganiro uyu muhanzi yagiranye n’umuyoboro wa YouTube witwa ‘Papa Legend Tv’ bamubajije umubare w’abana yifuza kuzabyara avuga ko abo yifuza ari batanu.

Kuri ubu Meddy afite abana babiri. Imfura bayibarutse muri Werurwe 2022, muri Mata 2025 nabwo bibaruka umwana wa kabiri w’umuhungu.

Meddy na Mimi bakoze ubukwe tariki 22 Gicurasi 2021 mu birori byabereye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika. Babanye nk’umugabo n’umugore nyuma y’imyaka itatu yari ishize bakundana. Bahuriye mu ifatwa ry’amashusho y’indirimbo ya Meddy yitwa ‘Ntawamusimbura’.

Meddy arifuza kuzabyarana abana batanu

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *