Zari Hassan uzwi ku kazina ka Zari The Boss lady wahoze ari umugore wa Diamond Platnumz yanenze abagore babyara badafite amafaranga ngo kuko bagorwa cyane no kurera.
Uyu mugore w’imyaka 44 afite abana bane harimo babiri yabyaranye na Diamond Platnumz, yagaragaje ko ahantu isi igeze nta mugore ukwiye kujya kubyara nta mafaranga afite yo kuba yarera umwana yabyaye cyangwa ngo yirirwe arira ngo umugabo yamuteye inda aramuta none ngo we n’abana be nta byo kurya bafite.
Zari yakomeje yerekana ko nta mugore ukwiye kujya abumbura amaguru ye akennye yewe ko no mu gihe abikoze hari uburyo bwinshi bwo kuboneza urubyaro yakoresha.
Uyu mugore ukomoka muri Uganda uretse kuba yarabyaranye n’abagabo babiri bakaza no gutandukana kugeza ubu ntabwo arabyarira umukunzi we mushya Shakib Cham arusha imyaka 12.


